Mfite amatsiko yo kwiga ibirenzeho

WOWE NANJYE TURI UMWE

Wowe nanjye, n’ikindi kiremwamuntu kuri iyi si dukenera ibintu bitatu by’ibanze: gukenera gukundwa, gukenera gukenerwa, no gukenera kwakirwa.

Wakumva ubaye ute ndamutse nkubwiye ko nzi uko wagera kuri ibi bintu byose bitatu by’ibanze?

Wakumva ubaye ute ndamutse nkubwiye ko byose ari ubuntu?

Wakumva ubaye ute ndamutse nkubwiye ko bino bintu bitatu by’ibanze ntawe ubigura kubera ko ari impano gusa?

Urabona, hari igihe mu buzima bwanjye ntari mfite amahoro, ibyiringiro n’intego mfite nonaha. Nahoraga ndeba isi niringiye ko hari ibindi byihishe inyuma y’ubuzima.

Ariko hari umuntu wafashe igihe cyo kumbwira Imana inkunda bihambaye kandi imfitiye umugambi n’ibyiringiro k’ubuzima bwanjye. Iyi ntabwo yari Imana iba kure, ahubwo Imana yashatse ko mbana nayo iteka mw’ijuru umunsi napfuye.

Ariko nari mfite ikibazo. Ijuru ni iryera kandi sindi umwere! Bityo sinagashoboye kugera mw’ijuru. Ariko iyi Mana yankoreye inzira mu mwana Wayo Yesu Kristo waje kw’si gupfira ibyaha byanjye. Nuko nyuma y’iminsi 3, arazuka, bityo yerekana ko ari igihangange.

Ni uko natumiye Yesu kwicara mu ntebe y’umushoferi w’ubuzima bwanjye. Namusabye kumbabarira umwanda nateye, kandi musaba ububasha bwo kumuberaho, aho kwiberaho k’ubwanjye.

Ubwo uzi uko byagenze? Nahawe ibyiringiro bishya, amahoro n’intego. Byari indengakamere. Kandi ntabwo byahagaze!

WOWE SE BYIFASHE GUTE?

Witeguye itangiriro rishya mu buzima? Bibiliya ivuga ko igihe twatuye Yesu nk’Umutware/Umwami w’ubuzima bwacu, duhinduka icyaremwe gishya…ibintu bya cyera birapfa nuko ikintu cyose kigahinduka gishya!

Dore ikibazo cy’ingezi?

“Niki cyakubuza kwegurira ubuzima bwawe bwose Yesu uyu munsi?”

Ubwoba? Gushidikanya? Amoshya y’urungano? Cyangwa gusa ahari uririnda gutekereza ibintu bijyanye n’ijuru? Wenda uribwira ko Imana ifite ibindi bibazo by’ingenzi byinshi byo gucyemura.

Dore inkuru nziza. Imana iragukunda! Kandi nitwatura ibyaha byacu kuri Yesu, azabibabarira byose…gutyo…byaba ibyaha binini cyangwa bitoya. Ni kuki washidikanya ugategereza?

Umva aho ABCs itubwira uko twagera mw’ijuru:

Ndemera ko nacumuye. Ndi umunyabyaha. Kandi Imana ntishobora gutuma n’icyaha gitoya kijya mw’ijuru, kuko iryo ntiryaba rikiri ijuru.

Ndemera mu mutima wanjye ko Yesu yaje gupfira ibyaha byanjye, nuko arazuka, bityo yerekana ko ari igihangange.

Natuye icyaha cyanjye kandi musabye imbabazi ze nyinshi. Shakisha kuva mu cyaha icyo aricyo cyose wifashishije Imana. Natuye ko Yesu ari Umwami n’Umukiza wanjye…Umutware wanjye.

Ntabwo ushobora gutunganya ubuzima bwawe utaraza ku Mana. Ugomba kuza uko uri. Ntabwo ikangwa n’ubutungane bwacu cyangwa imirimo yacu myiza, kubera ko nta cyaha ikora. Iradutumira ngo tubabarirwe kandi twisanzure!

None se uratekereza iki? N’iki cyakubuza gusaba Yesu kuba Umwami w’ubuzima bwawe uyu munsi? Ntacyo?

Ngaho rero, uriteguye gusenga iri sengesho rikuvuye ku mutima ubu nonaha?

Ngaho tangira usenge utya mw’ijwi riranguruye nonaha niba ushobora kurivuga rikuvuye ku mutima:

“Yesu mwiza,
Ndemera ko nacumuye, kandi ndi umunyabyaha. Ndicuza icyaha cyanjye. Ndemera ko wapfuye mu mwanya wanjye kandi ukazuka. None nkwatuyeho ibyaha byanjye. Ndakwinginze mbabarira maze umpe itangiriro rishya. Ndagusabye ngo umbere Umutware n’Umwami w’umutima wanjye. Mfasha mbeho k’ubwawe. Ndagushimiye kubw’urukundo rwawe rwinshi hamwe n’imbabazi zawe. Mbisenze mw’izina rya Yesu… amina!”

HIMBAZA!

Niba wavuze ririya sengesho urikuye ku mutima, Imana yakumvise aka kanya. Yakubabariye ikintu cyose kiboze kandi cy’icyaha waba warakoze. Cyaba gito cyangwa kinini, kirababariwe. Ubu rero ubonye itangiriro rishya…Urera de!

Dore uko uzatuma uru rukundo ufitiye Imana ruhora ari rushyashya kandi ruhamye:

Soma Bibiliya yawe kandi usenge buri munsi. Nagira ngo nkushishikarize gutangira gusoma igitabo cya Mutagatifu Yohana. Kizakubwira byose kuri Yesu hamwe n’urukundo rutangaje agufitiye. Naho isengesho ni ukuvugana n’Imana. Uyishimire ibintu byiza mu buzima bwawe, kandi uyisabe ubwenge mu bintu bigoye by’ubuzima.

Shaka urusengero ujyamo rwemera ko Bibiliya ari ukuri, kandi rwigisha kumenya Yesu bwite nk’uko urimo kubikora nonaha. Niba ukeneye kurubona, nyandikira kuri imeyili nanjye nzagufasha.

Batizwa mu mazi. Bizagufasha kwiyemeza burundu kandi icyemezo cyawe kizarushaho gukomera. Urusengero rwawe rushobora kugufasha kubatizwa mu mazi.

Uzuzwamo Mwuka Wera. Saba Imana kukuzuzamo Umwuka wayo buri munsi, kandi aguhe n’impano ze. Ibice 5 bya mbere by’igitabo cy’Ibyakozwe n’Intumwa bizagufasha.

Shaka umuntu ubwira ibijyanye n’isengesho ryawe ry’uyu munsi, igihe cyose ubonye uko ubivuga, hamwe n’ukuntu Yesu yakubabariye.

Ubu rero hasigaye ikintu kimwe. Ushobora kunyandikira uyu munsi kuri imeyili kuri frostygrapes@oasiswm.org, nuko umbwire iby’icyemezo cyawe cyo kugira Yesu Umwami w’umutima wawe? Wenda ubu nibwo bwa mbere ukoze ibintu nk’ibi, cyangwa se wari warataye mu buryo bwo mu mwuka none ugarutse iwanyu. Uko bimeze kose, nzanezezwa no kukumva.

Dore zimwe mu mbuga zizagufasha gukura mu kwizera kwawe gushyashya kandi gushimishije:

www.needhim.org, www.oneminutewitness.org, na www.oasisworldministries.org.




Ubutunzi

Features
Features
Features