Mperutse kumuha ubuzima bwanjye

HIMBAZA!

Nejejwe nuko wasenze ugasaba Yesu kuba Umwami w’umutima wawe. Iri ni itangiriro ryawe rishya kandi rishimishije. Ndabizi byagusabye umuhate mwinshi n’ukwizera guciriritse, ariko Imana yumvise isengesho ryawe.

Nuko rero kuko watumiye Yesu kuba Umwami wawe, agiye kuguha icyerekezo, inama, ituze n’amahoro. Imigambi ye igiye kugaragara mu buzima bwawe uko mukorana buri munsi. Ijuru rigiye kuba ubururu kurushaho n’ubwatsi kuba icyatsi kurushaho. Kandi igihe ugize ibibazo, ushobora kumuhungiraho mw’isengesho.


MUREKE TUREBERE HAMWE UKO BIBILIYA IVUGA UKO DUSHOBORA KUMENYA KO TUZAJYA MW’IJURU

Ibi mbyita ABCs:

Emera ko nacumuye. Ndi umunyabyaha. Kandi Imana ntishobora gutuma n’icyaha gitoya kijya mw’ijuru, kuko iryo ntiryaba akiri ijuru.

Ndemera mu mutima wanjye ko Yesu yaje kw’isi gupfira ibyaha byanjye, nuko arazuka, bityo yerekana ko ari igihangange.

Natuye icyaha cyanjye kandi musabye imbabazi ze nyinshi. Shakisha kuva mu cyaha icyo aricyo cyose wifashishije Imana. Natuye ko Yesu ari Umwami n’Umukiza wanjye… Umutware wanjye.

Ntabwo ushobora gutunganya ubuzima bwawe utaraza ku Mana. Ugomba kuza uko uri. Ntabwo ikangwa n’ubutungane bwacu cyangwa imirimo yacu myiza, kubera ko nta cyaha ikora. Iradutumira ngo tubabarirwe kandi twisanzure!

Nuko rero ndacyeka isengesho wasenze ryagenze gutya:

“Yesu mwiza,

Ndemera ko nacumuye, kandi ndi umunyabyaha. Ndicuza icyaha cyanjye. Ndemera ko wapfuye mu mwanya wanjye kandi ukazuka. None nkwatuyeho ibyaha byanjye. Ndakwinginze mbabarira maze umpe itangiriro rishya. Ndagusabye ngo umbere Umutware n’Umwami w’umutima wanjye. Mfasha mbeho k’ubwawe. Ndagushimiye kubw’urukundo rwawe rwinshi hamwe n’imbabazi zawe. Mbisenze mw’izina rya Yesu… amina!”

Niba wavuze ririya sengesho urikuye ku mutima, Imana yakumvise aka kanya. Yakubabariye ikintu cyose kiboze kandi cy’icyaha waba warakoze cyaba gito cyangwa kinini, kirababariwe. Ubu rero ubonye itangiriro rishya…Urera de!

DORE UKO UZATUMA URU RUKUNDO UFITIYE IMANA RUHORA ARI RUSHYASHYA KANDI RUHAMYE:

Soma Bibiliya yawe kandi usenge buri munsi. Nagira ngo nkushishikarize gutangira gusoma igitabo cya Mutagatifu Yohana. Kizakubwira byose kuri Yesu hamwe n’urukundo rutangaje agufitiye. Naho isengesho ni ukuvugana n’Imana. Uyishimire ibintu byiza mu buzima bwawe, kandi uyisabe ubwenge mu bintu bigoye by’ubuzima.

Shaka urusengero ujyamo rwemera ko Bibiliya ari ukuri, kandi rwigisha kumenya Yesu bwite nk’uko urimo kubikora nonaha. Niba ukeneye kurubona, nyandikira kuri imeyili nanjye nzagufasha. Batizwa mu mazi. Bizagufasha kwiyemeza burundu kandi icyemezo cyawe kizarushaho gukomera. Urusengero rwawe rushobora kugufasha kubatizwa mu mazi. Uzuzwamo Mwuka Wera. Saba Imana kukuzuzamo Umwuka wayo buri munsi, kandi aguhe n’impano ze. Ibice 5 bya mbere by’igitabo cy’Ibyakozwe n’Intumwa bizagufasha. Shaka umuntu ubwira ibijyanye n’isengesho ryawe ry’uyu munsi igihe cyose ubonye uko ubivuga, hamwe n’ukuntu Yesu yakubabariye.

Ubu rero hasigaye ikintu kimwe. Ushobora kunyandikira uyu munsi kuri imeyili nuko umbwire iby’icyemezo cyawe cyo kugira Yesu Umwami w’umutima wawe? Urumva bikumereye gute? Hari ikibazo waba ushaka kubaza ngo nkisubize? Nkusengere gute? Wenda ubu nibwo bwa mbere ukoze ibintu nk’ibi, cyangwa se wari warataye mu buryo bwo mu mwuka none ugarutse iwanyu. Uko bimeze kose, nzanezezwa no kukumva.

Ndagusabye unyoherereze imeyili kuri: frostygrapes@oasiswm.org, kandi mbere yuko uva kuri uru rubuga, dore zimwe mu mbuga zizagufasha gukura mu kwizera kwawe gushyashya kandi gushimishije:

www.needhim.org, www.oneminutewitness.org, na www.oasisworldministries.org.




Ubutunzi

Features
Features
Features