Niki cyakubuza gutura ubuzima bwawe k’ubutware n’urukundo bya Yesu Kristo, Imana rukumbi yagupfiriye?
Ngaho rero, witeguye gupfa iri joro nta Mbabazi ze? Niba atari uko, ubwo witeguye kwakira Yesu nonaha. Nk’uko hari Imana igukunda bihambaye cyane, hari na Satani ukwanga byuzuye. Azaguha impamvu z’ubwoko bwose n’urwitwazo byo kutegurira ubuzima bwawe n’umutima kuri Yesu. Niyo mpamvu Bibiliya imwita ‘se w’ibinyoma byose.’
Cyangwa ntabwo witeguye kureka ibyaha bimwe na bimwe mu buzima bwawe. Ibi nta gishya kirimo. Twese tugomba kuberaho Yesu umunsi umwe ku gihe cyawo. Niba icyaha wikundira kizakwigiza kure y’urukundo rw’Imana no hanze y’ijuru, ubwo kirakwiye? Kandi buri cyaha uretse, kizasimburwa n’umunezero urenzeho n’amahoro mu mutima wawe. Ndabikwijeje.
Ngaho egera Imana mu kwizera kandi ureke urwitwazo. Izagufasha buri munsi.
Bitekerezeho. Uratekereza ko Imana ishyigashyiye ijuru n’isi byose ishobora gusa gusubiza ibyifuzo 20 by’amasengesho? Uratekereza ko ugomba gutegereza ku murongo, cyangwa kubanza gutunganya ubuzima bwawe mbere y’uko Imana ikumva?
Bibiliya iravuga ngo ntishaka ko n’umuntu umwe (WOWE) yahomba ijuru. Iyo aba ari wowe munyabyaha wenyine kw’isi, nabwo yarikuza kw’isi gupfa no kuzuka kugira ngo ubabarirwe!
Iragutegereje mu kwihangana kwayo ngo wowe uyegere. Buri gitondo iyo izuba rirashe, iba ikuvugisha ikwereka ubwiza bwayo. Witegereza undi munsi. Ntabwo uzi igihe umunsi wawe wa nyuma kw’isi uzazira. Ushobora kumenya ko uzajya mw’ijuru numuhamagara.
Niba aricyo cyifuzo cyawe, sura inyandiko yacu mfite-amatsiko-yo-kwiga-ibirenze.
Cyane ni kangahe? Ese Imana idushyira mu byiciro ‘abanyabyaha babi’ cyangwa ‘abanyabyaha beza?’
Dushingiye k’uko Bibiliya ibivuga, twese twaracumuye, ni uko rero nta n’umwe wakwinjira mw’ijuru, naho ubundi ijuru ntiryaba rigitunganye. N’iyo ibyaha byacu byasa nk’aho ari bito cyangwa binini, twese ntabwo turi abere. Twese turi abanyabyaha.
Ariko urukundo rw’Imana rutwikira icyaha icyo aricyo cyose. Yemwe n’igihe Yesu yarimo gupfira k’umusaraba, abicanyi babiri nabo bari babambanywe nawe. Umwe yashinyaguriye Yesu, ariko undi yinginga Yesu ngo amubabarire. Kandi Yesu yavuze ko abikoze.
Mbese imirimo yawe myiza izatuma ugera mw’ijuru? Urabizi neza ko wakoze imirimo myiza ihagije? Hari ahantu habiri hari ikibazo ku mitekerereze nk’iyi.
Icya mbere ni ikibazo, ngomba gukora imirimo myiza ingahe kugira ngo nzajye mw’ijuru? Ese byagenda gute niba mbura umurimo mwiza umwe?
Ikindi kibazo ni, ‘niba nshobora kugera mw’ijuru kubw’imirimo myiza yanjye, kuki Yesu yagombye kuza kw’isi akanapfa?’
Bibiliya itwigisha ko tudashobora gukorera ijuru…ni impano! Ariko ngomba kurisaba no kuryakirana ukwizera.
Imirimo myiza ni ingenzi cyane, ariko nta n’umwe muri yo ushobora guhanagura icyaha cyacu. Ni Yesu wenyine n’umurimo we k’umusaraba ushobora ku tubabarira.
Rero, urwitwazo rurahagije? Iki ni igihe cyo guhamagara Imana ukayisaba kuyobora ubuzima bwawe. Yisabe kukubabarira no kuba Umwami wawe, Umukiza kandi Umutware w’ubuzima bwawe. Iri rizaba ari ihitamo ryiza cyane uzaba warakoze.
Sura inyandiko yacu mfite-amatsiko-yo-kwiga-ibirenze , aho ushobora gusenga isengesho rizahindura umutima wawe iteka!